
Kuva kuwa 3 w’ivu kugeza ku cyumweru cya MASHAMI, Kiliziya iba iri mu gihe kidasanzwe cy’igisibo. Igihe cyo kwisubiraho, tukicuza ibyaha, tugasenga birushijeho, tukigomwa, tugafasha indushyi n’abakene.
AMATEKA Y’IGISIBO
Kuva Mu ntangiriro, umubare Mirongo Ine (40) ufite igisobanuro gikomeye cyane mu buzima bw’aba kristu ndetse n’ umuryango w’ Imana muri rusange. Si mu Isezerano rishya gusa, kuko no mu Isezerano ryakera uyu mubare turawuhasanga inshuro zirenze imwe.
• umubare 40 ushushanya igihe cyo Kwisubiraho nkuko tubisanga mu gitabo cya YONASI 3, 1-10. Ku murongo wa 4 haragira hati “Yonasi yinjira mu mugi, akora urugendo rw’umunsi umwe. Yigisha agira ati «Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka. »”
• Umubare 40 ushushanya imyaka abayisiraheli bamaze mu butayu. Ivugururamategeko 8:2 “Uzajye wibuka urugendo rurerure Uhoraho Imana yawe yagukoresheje mu butayu mu myaka mirongo ine yose, kugira ngo agucishe bugufi, bityo akugerageze, amenye ikiri mu mutima wawe kandi amenye niba uzakurikiza amategeko ye cyangwa niba utazayakurikiza.”
• Umubare 40 ushushanya iminsi MUSA yamaze atanywa kandi atarya ku musozi wa Sinayi. Ivugururamategeko 9:18 “Nahise nikubita hasi imbere y’Uhoraho; mara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine ntarya, ntanywa n’amazi, nk’ubwa mbere, ari ukubera ibyaha byose mwari mwakoze igihe mukoze ibidatunganiye amaso y’Uhoraho, kugeza aho kumurakaza.”
• Umubare 40 ushushanya iminsi mirongo ine Eliya yagenze ajya ku musozi w’ IMANA I Horebu. Igitabo cya1 cy’abami 19:8 “Eliya arahaguruka, ararya kandi aranywa, hanyuma amaze kumva ahembutse, agenda iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine kugera i Horebu , umusozi w’Imana.”
• Umubare 40 kandi ushushanya Iminsi YEZU yamaze mu butayu atarya kandi atanywa. Luka 4:2 “Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi; ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize arasonza.”
UKO IGISIBO CYA KERA CYAGENDAGA
2 Samweli 12:1-15
NATANI Amenyesha DAWUDI icyaha yakoze.
Umuhanuzi NATANI yakoresheje Umugani ngo amenyeshe DAWUDI icyaha cye.
AGATAMA twakagereranya n’ umugore wa URIYA
UMUKUNGU twamugereranya nk’ umwami DAWUDI
UMUKENE twamugereranya na URIYA
UMUSHYITSI twamugigereranya n’ irari
Twe twakwigira Iki ku Mwami DAWUDI no kuburyo yitwaye nyuma yo kumenya icyaha cye? Twe twamwigiraho iki gihe cy’ igisibo?
Igisibo ni Umwanya wo kwisubiraho, umwanya wo gusenga ndetse no kumenya icyaha cyacu.
Dawudi n’umwami wa NINIVI bose bavuye ku ntebe y’ubwami, bakuramo ibishura bicara mu ivu batangaza igisibo. Natwe tubafatireho urugero rwiza.
AKAMARO K’ISENGESHO MU BUZIMA BWACU
Ubuzima bwacu butarimo isengesho, butarimo Imana, nta cyanga bugira.
YOBU 28-28b “gutinya Nyagasani nibwo buhanga kandi kuzibukira icyaha nibwo bwenge.”
AKAMARO K’ IGISIBO
• Igisibo kidufasha kumenya guca bugufi
• Igisibo kidufasha guhongerera ibyaha byacu
• Igisibo kidufasha gusubiza amaso inyuma tukareba aho twababaje Imana n’abavandimwe tugasaba imbabazi
• Igisibo ni umwanya wo kwigarukamo kuba Kristu
• Igisibo ni umwanya wo gufata umugambi uzatubeshaho igihe kizaza
• Igisibo ni umwanya wo gusaba imbabazi byumwihariko mu ntebe ya Penetensiya
IGISIBO IMANA ISHAKA
Matayo 6:1-7, 16-18
- Ntitugasenge kugirango abandi baturebe nkuko Indyarya zibegenza.
- Nutanga Imfashanyo yawe, Ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo cyakoze
- Ujye usenga wiherereye maze So uri ahatagaragara azagusubiza
- Igihe Usiba, Ujye wisiga amavuta mu mutwe kandi wiyuhagire mu maso
IGISIBO ni inzira dukora buri mwaka, Ijye itugirira akamaro nk’abakiristu, bigere no mubo tubana, dukorana, twigana, tugendana umunsi ku wundi.
