RWANDA; HATOWE KOMITE NSHYA YA JEC KU RWEGO RW’IGIHUGU

Ku mugoroba wo kuwa 30 KANAMA 2025 mu Ishuri ryiyambaza MUTAGATIFU Andereya riherereye i NYAMIRAMBO hatowe KOMITE NSHYA Y’Umuryango wa JEC RWANDA.

Ni igikorwa cyari kiyobowe na Padiri Omoniye w’Umuryango wa JEC mu Karere ka Africa yo hagati mu bihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa akaba na Omoniye wa JEC muri Diyosezi ya RUHENGERI Padiri Celestin MBARUSHIMANA.

Aya matora yabaye ku munsi wa Kabiri w’Inteko Rusange Y’Umuryango wa JEC Yabereye i Nyamirambo mu Ishuri rya St Andre.

“Komite Igiyeho muzayifashe nkuko mwadufashije gusoza ubutumwa bwacu” Umuyobozi wa JEC Ucyuye igihe HAKIZIMANA Emmanuel abwira aba JEC bitoreye Komite nshya.

Amatora yatangijwe n’isengesho, maze buri mu Kandida wese abanza kwiyimamaza, yivuga, anavuga ibyo azageza ku Muryango naramuka agiriwe Icyizere cyo gutorerwa Umwanya Yiyamamarizaga.

Komite Icyuye Igihe yari Ihagarariwe na President Emmanuel HAKIZIMANA, Secretaire (Umunyamabanga) Alexandre MUHIRWA na Tresorier (Umubitsi) Diocles NIYONZIMA,  kuko abandi bagenzi babo batari bashoboye kwitabira INTEKO RUSANGE Y’UMURYANGO kubera Impamvu zitandukanye.

Komite nshya yatowe nayo yahise itangira Ubutumwa bwayo uwo munsi nyine nyuma y’igikorwa cy’ihererekana bubasha.

Dore Komite Nshya yatowe.

  1. UMUYOBOZI(President); Bon Basile ITUGIZE wiga muri University of KIGALI
  2. UMUYOBOZI Wungirije wa mbere(Vice_Presidente); IRAGENA Emelyne wiga muri INES RUHENGERI
  3. UMUYOBOZI Wungirije wa Kabiri (Vice_President); SHIMWA Aldo Kelly wiga muri Petit Seminaire NKUMBA
  4. Umubitsi(Tresorier); HARERIMANA Laurent Chrispin wiga University of RWANDA(HUYE)
  5. UMUNYAMABANGA(Secretaire); NTAKIRUTIMANA Jean Bosco wiga muri Grand Seminaire NYAKIBANDA
  6. ANIMATEUR; NTAKIRUTIMANA Jacques wiga muri Petir Seminaire St Aloys
  7. ANIMATRICE; IGIHOZO Bonheur wiga muri Lycee St Jerome JANJA

‘Komite yacu turi aba jeune, dufite Imbaraga nta mpamvu yo guhangayika. Turabashimira ko mwatugiriye Icyizere.” President mushya yashimiye ababagiriye Icyizere.

Related Posts