NI IBIKI BIDASANZWE BIBERA MU NAMA NKURU Y’IGIHUGU Y’UMURYANGO WA JEC

 (YCS_NATIONAL COUNCIL)!?

IYI NAMA YA 2025 IFITE UWUHE MWIHARIKO!?

Menya bimwe mu byo utari uzi bibera mu nama ngaruka mwaka Y’igihugu y’umuryango wa Jec mu RWANDA.

Iyi nama iba rimwe mu mwaka bikaba byiza ibaye mu biruhuko. Ariko iyo nama ishobora no gutumizwa ikindi gihe kubera impamvu zihariye.

Inyandikomvugo y’inama ku rwego rw’igihugu imenyeshwa buri mwepiskopi, uhagarariye JEC ku rwego rwa Diyosezi n’abo igenewe ku buryo budatinze.

Ariko ni ibiki bibera muri iyi nama bitabera ahandi? Ese ni bande baba batumiwemo? Bisaba iki kuyitabira?

Ka turebera hamwe ingingo z’ingenzi ziba zigize iyi nama ngaruka mwaka y’umuryango.

Ingingo ya mbere; Kwigira hamwe ibibazo by’ingenzi b’umuryango

Ingingo ya Kabiri; Kurbera hamwe Porogaramu yo ku rwego rw’isi

Ingingo ya gatatu; Kurebera hamwe uburyo bwo kwagura umuryango

Ingingo ya kane; Ingingo z’Ingenzi zireba J.E.C ku rwego rw’Isi

Ingingo ya gatanu; Raporo zivuye ku rwego rwa Diyosezi n’urw’igihugu

Ingingo ya gatandatu; Gutangaza ibyerekeranye n’inyandiko(Ibitabo, amabaruwa agenewe bose(Lettres circulaires)

Ingingo ya karindwi; Gutegura amahugurwa n’andi mahuriro ku Rwego rw’Igihugu

Umwihariko ni uwuhe?

Iyi nama niyo itorwamo Bureau National buri myaka ibiri. Reka tuvuge ku miyoborere muri J.E.C mu RWANDA.

Inzego nyobozi z’umuryango w’urubyiruko rw’abanyeshuri Gatolika mu Rwanda ni;

  1. Inama Nkuru Y’Igihugu
  2. Biro Y’Igihugu

Imiterere y’umuryango J.E.C.R ni iyi:

  1. Itsindashingiro rigizwe n’abanyamuryango bose bo mu kigo cy’ishuri ryisumbuye, rikuru na Kaminuza.
  2. Amatsindashingiro arenze abiri yegeranye ashobora gukora akarere
  3. Amatsindashingiro yose muri Diyosezi gatolika akora JEC ya Diyosezi
  4. JEC z’amadiyoezi zikora J.E.C.R

Mu nzego zose, abahagarariye umuryango batorwa hakurikijwe ubwiganze bw’amajwi mu bakandida batanzwe n’amatsindashingiro yabo bakemerwa n’umukuru wa Kiliziya muri urwo rwego.

Inama nkuru y’Igihugu ni rwo rwego rukuru rw’umuryango. Igizwe n’aba bakurikira:

  1. Ba Omoniye muri Diyosezi no mu rwego rw’igihugu.
  2. Umuyobozi ku rwego rw’igihugu n’abamwungirije babiri
  3. Umunyamabanga nyubahiriza tegeko w’umuryango ku rwego rw’igihugu
  4. Umubitsi w’umuryango ku rwego rw’igihugu
  5. Abamararungu babiri ku rwego rw’igihugu
  6. Umuyobozi wa Diyosezi cyangwa umuhagarariye
  7. Umuyobozi w’Itsindashingiro cyangwa umuhagarariye.

Inama nkuru y’igihugu Iterana rimwe mu myaka Ibiri mu nama isanzwe, ku matariki, amasaha n’ahantu bivugwa mu mpapuro zitumira. Inama nkuru y’Igihugu ihamagazwa nibura ibyumweru bibiri mbere y’uko iterana.

Inama nkuru y’Igihugu ihamagazwa kandi ikanayoborwa n’umuyobozi w’umuryango, yaba adahari cyangwa atabonetse bigakorwa n’Umuyobozi wa mbere wungirije cyangwa Umunyamabanga nyubahirizategeko. Igihe abo bose badahari, batabonetse, cyangwa banze gutumiza inama, omoniye ku rwego rw’Igihugu arayitumiza.Icyo gihe, abagize inteko rusange bitoramo umuyobozi w’Inama n’umwanditsi.

Umuyobozi ku rwego rw’Igihugu ni we uhagararira umuryango w’urubyiruko rw’abanyeshuri gatolika mu Rwanda imbere y’amategeko.Naho umuyobozi wa mbere wungirije ku rwego rw’igihugu n’umunyamabanga nyubahiriza-tegeko nibo basimbura umuyobozi mu guhagarariraumuryango imbere y’Amategeko.

Inama nkuru y’Igihugu ni yo yonyine ishobora:

  1. Guhindura amategeko
  2. Gushyiraho no gukuraho biro y’igihugu
  3. Kwemeza ingengo y’imari n’icunga-mutungo by’umuryango J.E.C.R
  4. Kwemeza raporo y’ibikorwa bya biro y’igihugu
  5. Gutanga amabwiriza rusange ayobora umuryango wa J.E.C.R
  6. Gutanga amabwiriza y’imikorere kuri biro y’igihugu
  7. Gusesa umuryango hitaweho ibivugwa mu ngingo ya 28 y’aya mategko

Biro ku rwego rw’Igihugu igizwe n’aba bakurikira:

  • Umuyobozi ku rwego rw’igihugu
  • Abungirije umuyobozi ku rwego rw’igihugu babiri
  • Umunyamabanga nyubahiriza-tegeko rwego rw’igihugu
  • Umubitsi ku rwego rw’igihugu
  • Avamararungu babiri ku rwego rw’igihugu
  • Omoniye ku rwego rw’igihugu

Abagize biro y’igihugu batorerwa manda y’imyaka ibiri, nyuma yayo bakaba bashobora kongera kwiyamamaza inshuro imwe.

  • Umuyobozi wa biro ku rwego rw’igihugu, umuyobozi wungirije wa mbere, umunyamabanga nyubahiriza-tegeko n’umubitsi bava muri Kaminuza n’amashuri makuru, bakaba bagomba kuba basigaje imyaka ibiri ngo barangize.
  • Umunyamabanga nyubahiriza-tegeko, ava muri Kamimuza cyangwa mu ishuri rikuru, aho ikinyamakuru “Soleil Levant” cyandikirwa.
  • Umuyobozi wungirije wa Kabiri n’abamararungu, bava mu mashuri yisumbuye bakaba basigaje imyaka ibiri ngo barangize.
  • Omoniye w’umuryango ku rwego rw’igihugu ashyirwaho n’Inama y’Abepiskopi atoranyijwe mu batanzwe na biro y’igihugu; agira uruhare ku mikorere yose ya biro y’igihugu, afasha gukura mu kwemera no kuguhimbaza. Abafasha mu bitekerezo nyobokamana n’ubusabaniramana.

Ni inararibonye mu muryango, akaba umujyanama mu bikorwa byose bya biro. Agira uruhare mu icungamutungo ry’umuryango kandi agasura amatsindashingiro uko bishobotse. Ahuza umuryango n’izindi nzego za Kiliziya kandi akita ku mahugurwa y’aba Omoniye n’abajyanama b’umuryango.

Komisiyo y’amatora ku rwego rw’Igohugu igizwe;

  1. Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora agomba kuba yarabaye umujeki kandi akaba ari inyangamugayo; yararangije Kaminuza cyangwa amashuri makuru.
  2. Umuyobozi wungirije waKomisiyo. Agomba kuba yarize amashuri makuru cyangwa Kaminuza.
  3. Umunyamabanga wa Komisiyo y’amatora agomba kuba yarize amashuri makuru cyangwa kaminuza.
  4. Umunyamabanga wungirije wa Komisiyo y’amatora. Ava mu mashuri yisumbuye akaba asigaje imyaka ibiri kugirango arangije.
  5. Abajyanama;
  6. Umupadiri wabaye muri Komite ya J.E.C.R ku Rwego rw’Igihugu cyangwa wabaye umujeki.
  7. Umwe mu barangije wabaye umujeki utari umupadiri.
  8. Uwiyamamamaza agomba kubanza kwemezwa n’itsindashingiro rye.
  9. Abashaka kwiyayamamariza imyanya yavuzwe haruguru, bageze amabarwa yabo abisaba kuri komisiyo ya J.E.C.R ishinzwe amatora nibura iminsi ibiri mbere y’uko amatora atangira; iyo amaze gusesengura, iyi komisiyo itangariza abari mu nama nkuru abakandida bemewe.

*Abagize komisiyo y’Igihugu y’amatora, bashyirwaho na Biro ya J.E.C.R Ku rwego rw’igihugu.

*Abagize komisiyo y’igihugu y’amatora bamara imyaka ine, bakaba bashobora kongera *gushyirwaho inshuro imwe.

*Komisiyo y’amatora ku rwego rw’Igihugu niyo ishinzwe gutegura amatora no gutoresha.

Umwahariko w’Iyi nama y’inteko rusange ya JEC Rwanda ya 2025 ni uwuhe? ni iki gidasanzwe kizaberamo? abayitabiriye bitege iki muri rusange? ese abatazayitabira bo bazahomba iki?

Inama y’inteko rusange ya JEC Rwanda y’uyu mwaka igiye kubera mu Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Andreya Inyamirambo guhera ku mugoroba wo kuwa 29 KANAMA kugeza 31 KANAMA 2025.

Ni Inama izitabirwa n’aba JEC bahagarariye abanda mu matsinda shingiro atandukanye bagera muri 75, ba Aumoniers ba Dioceses, abahagarariye Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko mu Rwanda, n’abandi batumirwa batandukanye.

Ni inama izaberamo Ibiganiro kuri Topics zitandukanye, nk’uko byateguwe na Komite ku rwego rw’Igihugu.

Ni Inama kandi izaberamo amatora ya Komite nshya ku rwego rw’Igihugu, dushimira Komite icyuye igihe ya HAKIZIMANA Emmanuel n’abagenzi be bari bamwungirije, batuyoboye neza, tunakira Komite nshya, aho ku munsi wa nyuma, kuwa 31 hazaba imikino itandukanye, aho n’abandi ba JEC bose baturutse imihanda yose n’impande zose z’igihugu tuzahurira aho nyine i Nyamirambo tugakina, tugasabana, tukishima ari nako twakira na Komite nshya.

Haracyari Amahirwe rero kubifuza kubana natwe kuri uwo munsi wa nyuma. Mwihutire kwiyandikisha vuba iminsi itarabajyana.

                                                                                 Byakuwe mu gitabo cy’Umuryango, TUMENYE UMURYANGO W’URUBYIRUKO RW’ABANYESHURI GATOLIKA (J.E.C)

Related Posts