KRISTU UMWAMI IDUSIGIYE IKI MURI JEC RWANDA?

KU MUNSI MUKURU WA KRISTU UMWAMI TWAKIRIYE ABARENGA 100 BAKOZE AMASEZERANO YABO MU MURYANGO WA JEC RWANDA

kuwa 23 UGUSHYINGO 2025, ubwo muri KILIZIYA by’umwihariko muri Movement JEC twizihizaga Umunsi mukuru wa Kristu Umwami, muri JEC RWANDA twakiriye amasezerano y’abanyamuryango bashya barenga ijana baturutse mu matsindashingiro atandukanye mu gihugu hose.

Kuri Uyu munsi twakiriye amasezerano mu matsindashingiro arenga atanu ariyo; Itsindashingiro rya IFAK KIMIHURURA muri Diyosezi ya KIGALI, Itsindashingiro rya LNDV RULINDO na St Albert RULINDO muri Diyosezi ya KIGALI, Itsindashingiro rya RAMBURA FILLE muri Diyosezi ya RUHENGERI ndetse n’Itsindashingiro rya P.S.St Aloys na St Francois SHANGI zo muri Diyosezi ya CYANGUGU.

Duhereye muri Diyosezi ya Kigali, Twagize amasezerano mu matsinda shingiro atatu ariyo IFAK KIMIHURURA Yakiriye amasezerano y’abanyamuryango 36 bashya. Hari kandi L.N.D.V(Lycee Notre Dame De La Visitation) bakoze amasezerano bagera kuri 11, amasezerano yabereye hamwe n’ay’itsindashingiro rya St Albert aho bari bafite abanyamuryango barindwi (7) bakoze amasezerano yabo kuri uwo munsi.

Itsindashingiro rya IFAK riri mu matsindashingiro mashya ariko afite imbaraga zigaragara cyane, dore ko ariyo yagize umubare munini w’abanyamuryango bashya bakoze amasezerano kuri uwo munsi nubwo yari yo masezerano ya mbere iri tsindashingiro ryari rigize.

“Ni mukomere kandi mukomeze gukunda no gukundisha abandi Umuryango” President wa JEC Bon Basile Abwira abari bitabiriye amasezerano cyane cyane abari bahawe amasezerano kuri uwo munsi muri IFAK KIMIHURURA.

Itsinda Shingiro rya LNDV rigira umwihariko mukugira abanyamuryango benshi, bitari mu mubare gusa ahubwo no kugaragara mu bikorwa  bya JEC dore ko ariryo tsindashingiro rikora amasezerano Inshuro Ebyiri mu mwaka. Ibi bishimirwa cyane Emelyne washinze Iyi Groupe de Base igihe yahigaga.

Mu missa yabereye muri Paruwasi Ya RULINDO kuri uwo munsi mukuru wa Kristu Umwami, yayobowe na PADIRI NTABYERA Charles nibwo aba JEC bashya 11 b’Itsindashingiro rya LNDV ndetse n’abandi 8 bo mu Itsindashingiro rya St Albert (yabyawe n’iyi LNDV) bakoze amasezereno yabo mu muryango.

Iyi Misaa kandi  yahuriyemo n’Indi miryango ya Agisiyo gaturika yagize amasezerano aho twagiriwe Umugisha wo guhura n’Umwe mubakambwe bacye basigaye babashize guhura na Cardinal Joseph Cardjin washinze Umuryango wa JOC ariwo wabyaye JEC igihe yazaga mu RWANDA.

“Twatangije Umuryango, none urakomeye, niyo mpamvu tuba twagarutse kuwushyigikira” Emelyne abwira abari bitabiriye Umunsi  mukuru. Yashimiye by’umwihariko Ubuyozi budahwema gufasha aba JEC gukora neza, ashimira Abafatanyije kugirango Umunsi ugende neza, ndetse ashimira n’abavandimwe bo muri St Albert kubwo kudacika intege kwabo abashishikariza gukunda umuryango cyane no kuwukorera .

Muri DIYOSEZI YA RUHENGERI kandi mu Itsindashingiro rya RAMBURA Fille, Ikigo giherereye muri NYABIHU twakiriye amasezerano y’abanyamuryango bagera muri 33 baje biyongera kuri 6 bari bassanzwe barakoze amasezerano dore ko ariyo masezerano ya mbere n’abo bari bagize. Group de base Rambura fille ubu ifite abanyamuryango Bose hamwe 70. Ubu bafite imbaraga dore ko bafite intego yo gutangiza Intsindashibiro rya Rambura garcons baturanye mu rwego rwo kwagura umuryango mu KARERE.

Mu Ijambo rye nk’intumwa ya Bureau Nationale Vice_Presidente Emelyne yashimiye cyane Komite iriho ukuntu babigize ibyabo gutegura amasezerano nubwo bitari byoroshye dore ko yari ubwa mbere babikora, ashimira kandi abakoze amasezerano kubwo gukunda umuryango abasezeranya ubutanye n’inkunga ya Komite Nationale ko Igihe cyoze bazabakenera bazababona.

Muri Diyosezi ya Cyangugu kandi twakiriye amasezerano y’amatsindashingiro abiri. Ariyo Petit Seminaire St Aloys CYANGUGU ndetse na St Francois SHANGI.

Twakiriye amasezerano y’aba JEC bashya bagera kuri 31 harimo 10 bo muri St Francois D’Assise SHANGI ndetse na 21 bo muri Seminari nto ya CYANGUGU.

Nyuma ya Missa yabereyemo Amasezerano, habaye umwanya wo gusangira ndetse na Rassemblement. By’Umwihariko twari kumwe na Omoniye mushya w’muryango wa JEC muri DIYOSEZI ya CYANGUGU ariwe Padiri Daniel.

Muri macye Uyu Munsi mukuri wa KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE wasize itafari rikomeye ku muryango wa JEC RWANDA mu buryo bushimishije cyane. Komite nshya nayo rero yatangiye Inshingano kandi izitangira neza. SiImibare mibi ko ku munsi wa mbere w’amasezerano bagize bari kubuyozi babashije kugira umubare munin w’abakoze amasezerano. N’Ibyo gushimira Umuhate wabo ndetse na Komite yacyuye Igihe dore ko ariyo yaharuye inzira.

Related Posts