
Ni ibyishimo bikomeye twatangiranye umwaka nk’umuryango wa JEC mu Rwanda, umwaka watangiye twakira barumuna bacu batari bake bakoze amasezerano yabo mu muryango mu matsinda shingiro atandukanye.
Itsinda shingiro rya Petit Séminaire St Léon KABGAYI niryo ryabimburiye ayandi mu kwakira amasezerano y’aba JEC bashya mu mwaka mushya wa 2025.

Yari kuwa 15 Gashyantare 2025 ubwo muri Chapelle ya St Léon haturiwe Igitambo cya Missa mu masaha ya Mu Gitondo, Missa nyine yanabereyemo Amasezerano y’aba JEC 17 bashya. Byari Ibyishimo ku basanzwe ari aba JEC bo muri iryo tsinda shingiro kwakira barumuna babo mu muryango, ariko kandi byari akarusho kuri abo bashya bakoze amasezerano, dore ko bari bamaze igihe kitari gito babyitegura, none umunsi ukaba wari ugeze, umunsi bose bari bategerezanyije amatsiko menshi.

Nyuma y’iminsi Igera kuri Irindwi yonyine ni ukuvuga icyumweru kimwe, Tariki ya 23 Gashyantare 2025 Umuryango wakomeje kwaguka aho muri DIYOSEZE YA BYUMBA, mu Itsinda shingiro rya G.S Notre Dame du Bon Conceil BYUMBA twakiriye abanyamuryango bashya bagera kuri 24 bakoze amasezerano.

Ni Missa yatangiye i Saa tatu za Mugitondo ibera muri Salle ya G.S Notre Dame du Bon Conceil. Missa yabereyemo kandi Amasezerano y’ indi miryango ya Agisiyo Gatolika Ibiri ariyo Saveri na Scout. Nyuma ya Missa hakurikiyeho Animasiyo ndetse no gusangira ibyari byateguwe.

Mu Ijambo rye Perezida wa JEC mu Rwanda HAKIZIMANA Emmanuel nk’ umushyitsi mukuru wari waje ahagarariye Komite ya JEC mu Gihugu, yashimiye byimazeyo imbaraga iyi Groupe de Basse ikomeza kugaragaza mu bikorwa bya JEC, yaba ku Ishuri ndetse no mu biruhuko, yahaye Ikaze abashya, abizeza ko batahisemo nabi gukorera amasezerano yabo muri JEC, ababwira ko ibyiza biri Imbere.

Icyumweru cyakurikiyeho kandi, tariki 2 WERURWE 2025 byari ibyishimo bikomeye aho twagiye gutangiza JEC mu ishuri rya College Don Bosco de RUSHAKI.

Ni Igikorwa cyatangijwe n’igitambo cya Missa cyaturiwe muri Kiliziya ya Paroisse RUSHAKI i saa tanu z’amanywa, Missa yayobowe na Padiri Silas ukorera ubutumwa muri Paroisse ya Mimuri i NYAGATARE, agaragiwe na Padiri Anastase ufite mu nshingano imiryango ya Agisiyo gatolika by’umwihariko JEC aho muri Paroisse ya RUSHAKI. Hasezeranye aba JEC 17.

Missa Irangiye hakurikiyeho kwidagadura mu ndirimo na Morale kuri Ressemblement, Ibyishimo bikomereza mu birori byabereye mu kigo, aho byari ibirori byiza kandi byateguwe neza, dore ko byitabiwe n’abayobozi b’ikigo bose mu rwego rwo kwakira umuryango wa JEC Bwa mbere no gufungura iryo tsinda shingiro rya College Don Bosco RUSHAKI.

Ibirori byitabiriwe kandi na Padiri wari waduturiye igitambo cy’ Ukaristiya, Padiri Silas wari waje aherekeje aba kristu baba karisimatike bo muri Paroisse ya Mimuri bari baje gusura ab’ i Rushaki, biba Impurirane rero dusangira ibyishimo by’ umunsi mukuru.

Abayobozi b’ ikigo barishimye cyane, bashishikariza n’ abandi badafite imiryango babarizwamo kuyishaka, kuko ibafasha gusenga no kwegera Imana. Perezida wa JEC RWANDA wari waje ahagarariye KOMITE YA JEC RWANDA yafashe Ijambo ryo gushimira, ashimira abateguye uwo munsi bose, ashimira cyane cyane abayobozi ba COLLEGE DE RUSHAKI Bemeye kwakira umuryango wa JEC Mu Kigo cyabo yanashimiye kandi abahawe amasezerano uwo munsi, abasaba gukunda no gukorera Umuryango uko bashoboye.
