ABAGIZE ITSINDA SHINGIRO RYA CST NYARUGENGE BARAHUYE BARASABANA

Tariki 22 werurwe 2025, Abanyeshuri baba JEC bagize itsinda shingiro ryo muri Kaminuza y’ u RWANDA ishami rya NYARUGENGE bagize ibiganiro byagarutse ahanini k’uburyo bakubaka umuryango ukomeye muri Kaminuza yabo bakora ubutumwa kuri bagenzi babo bigana.
Iri tsinda shingiro riri mu matsinda shingiro ya Kaminuza agaragara cyane mu bikorwa bya JEC bya buri munsi.

Ibi biganiro rero byabereye mu ishuri rya G.S Camp KIGALI baganiriye k’ uburyo baguma gusigasira uwo muco mwiza, uhamaze igihe, ngo batanduza izina ryiza ryasizwe na bakuru babo ndetse n’umuryango muri rusange.


Kuri uwo munsi rero, bayobowe n’ umuyobozi wabo bagize ikiganiro kitari gito ariko muri make twabishyira nko mu ngingo eshatu cyangwa enye dukurukije imyanzuro yagiye Ivamo.


Abitabiriye inama biyemeje ko mu rwego rwo kwagura umuryango bagiye kujya bahura kenshi gashoboka, ku minsi basizeho kandi bakayubahiriza neza. Mu busanzwe aba JEC bo muri iri tsinda shingiro bahuriraga ku rubuga gusa, ariko bataziranye, aya yabaye amahirwe rero yo kumenyana kubasanzwe bahiga ndetse n’abashya bamaze igihe gito batangiye umwaka wa mbere. Yari n’umwanya mwiza wo kubakira mu muryango by’umwihariko. Umuyobozi wabo mu ijambo rye yavuze ko bidakwiye ko bajya bahurira mu bikorwa by’ umuryango hanze gusa kandi nk’itsinda shingiro bataziranye, aboneraho no kubasaba kubwira abandi batari babonetse uwo munsi ko bazaza nabo bakifatanya n’abandi.


Ingingo ya Kabiri bavuze k’uburyo bateza umuryango imbere by’umwihariko bifashishije imbuga nkoranya mbaga(Social Medias). Nyuma yo kubona ko amasaha menshi urubyiruko cyane cyane urw’abanyeshuri ruyamara kuri murandasi cyane cyane imbuga nkoranya mbaga nka Instagram, Facebook, Tiktok, X, Youtube n’izindi, abari bitabiriye inama biyemeje kujya n’abo bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu gusakaza ubutumwa bwiza bw’umuryango. Bashishikarijwe gukurikira cyane paji za JEC Instagram, JEC X bakajya banakurikira amakuru acishwa kuri Group ya Facebook y’umuryango batibagiwe no gusoma kuri website ya JEC kuko amakuru yose aba ariho. Bibukijwe gusangiza inshuti zabo ubwo butumwa bwiza, bityo bakubaka umuryango bagendanye n’ibihe tugezemo.


Ingingo ya Gatatu baganiriyeho ni ijyanye n’agasanduku ka JEC. Biyemeje ko buri mu JEC azajya Atanga umusanzu w’ukwezi ukazajya wifashishwa mu gushyigikira ibikorwa by’umuryango. Nyuma yo kubona ko bikenewe abari bitabiriye basizeho agasanduku k’umuryango. Aho buri munyamuryango asabwa kujya Atanga umusanzu we ungana n’ama frw 500frw ku kwezi. Aya ma frw azaza gufasha ibikorwa bitandukanye by’umuryango. nk’amatike, ibikorwa by’urukundo n’ibindi. Uru ni urugero rwiza bakuru bacu bo muri CST baduhaye nkatwe abandi ba JEC bo muyandi matsinda shingiro, nk’abanyeshuri tugomba kwiyemeza, tutigoye cyane ariko buri wese akagira uko yitangira umuryango. Ni ubutumwa bwiza kandi ni umugisha.


Bagabiriye byinshi kuri uwo munsi, nyuma y’ibiganiro bagize kwidagadura mu ndirimbo za Animasiyo, byari ibyishimo rwose. Mu Ijambo rye asoza Umuyobozi wabo yongeye gushimira abashoboye kwitabira kuri uwo munsi, ko ari ikimenyetso gikomeye cyo gukunda umuryango no kuwitangira, yabifurije amahirwe rero no gutsinda mu masomo yabo, nuko bamaze gusabana basoza n’isengesho basubira mu macumbi yabo.


Ba Jeciste, Babyeyi, bavandimwe, bakristu namwe mwese mudukurikira dukomeje kubashimira inkunga ikomeye mukomeza kudutera, turabibutsa kandi ko akanyamakuru kacu SOLEIL LEVANT kari kamaze igihe kadasohoka ubu Nimero ya 67 iri hanze, ndetse ko ubu hazajya hasohoka nimero ebyiri buri mwaka. Mwitabire rero kukagura, musome ubutumwa bwiza burimo bw’ingeri zitandukanye mu ndimi zitandukanye bwanditswe n’aba JEC. Harimo iyobokamana, sciences, Poems, Amakuru, inkuru, n’ibindi. Igiciro kiri hasi bitewe n’ifatabuguzi (Abonnement) ushaka.

ku bindi bisobanuro wahamagara kuri nimero +250 780 653 164(Diocles Trésorier), +250 783 233 174(Alexandre secrétaire) na +250 786 393 206(Emmanuel  Président ) bakaguha amakuru ukeneye.

Related Posts