BYARI IBYISHIMO BIKOMEYE KUBA JEC BO MURI ENDP KARUBANDA, PETIT SEMINAIRE ST ALOYS CYANGUGU NA E.S. ST FRANÇOIS SHANGI

Saa sita zibura Iminota micye cyane nibwo Igitambo cya Missa cyari gitangiye muri DIYOSEZI YA BUTARE, Paruwasi yiyambaza Mutagatifu TEREZA ku I TABA. Ni Igitambo cy’ Ukaristiya cyabereyemo Amasezerano y’aba JEC bagera kuri 30 bo mu itsinda shingiro rya ENDP KARUBANDA.


Ku cyumweru, Taliki 30 WERURWE 2025, i Saa 11h45 A.M Abakristu bari bamaze kugera mu kiliziya, nuko Umusasaridoti atangiza Missa mu mutambagiro mutagatifu mu ndirimbo nziza y’ Igisibo, nkuko yari icyumweru cya 4 cy’ Igisibo. Bureka aba Kristu basanzwe, iyi missa yari irimo abanyeshuri bo mu ishuri rya ENDP KARUBANDA bari bamaze igihe kitari gito bitegura amasezerano mu miryango ya Agisiyo gatorika ariyo JEC na SAVERI.


Hari harimo kandi bakuru babo na Basaza babo biga muri KAMINUZA bari baje kubashyigikira kuri uwo munsi wabo wo gukora amasezerano mu muryango. Nkuko bigaragara mu mafoto byari ibirori byiza kandi by’amateka kuko bari babyiteguye neza kandi igihe gihagije.


Nyuma y’Igitambo cya Missa bakomereje muri Resemblement itari isanzwe. Mu ndirimbo zishyushye na Morale iri hejuru, bagize Animasiyo itazibagirana mu mitima y’abari aho cyane cyane abashyashya kuko wari umunsi wabo by’umwihariko.



Bakomereje Muri Salle Y’ikigo, aho bagize ibiganiro ndetse banasangira ibyari byateguwe. Mu Ijambo rye présidente Eunice ISHIMWE yashimiye byimazeyo abaje kubashyigikira kuri uwo munsi wabo, abasabira umugisha ku Mana. Yanashimiye kandi abakoze amasezerano kuri uwo munsi kuba barahisemo gukorera amasezerano yabo muri JEC, abizeza ubufatanye mu rugendo rwo kubaka umuryango. Yanashimiye abayobozi b’ikigo bari bahagarariwe na Ma Soeur Margot. Yasoje ijambo rye ashimira n’abandi ba JEC bose bagize uruhare rukomeye mu itegurwa ry’uwo munsi, cyane cyane Abateguye abashya mu nyigisho z’umuryango(Les Formateurs) ndetse n’abitanze muri buryo butandukanye ngo uwo munsi ugende neza.


Abashyitsi bishimiye cyane uburyo uyu munsi wari wateguwe, aho mu Ijambo rye Remy MUGANWA Umunyeshuri muri KAMINUZA Y’ u RWANDA Ishami ry’ubuvuzi bw’ Amenyo wari waje ahagarariye Bureau National ya JEC mu RWANDA, akaba ari nawe wavuze ahagarariye abashyitsi, yashimiye bikomeye cyane abantu bose bagize icyo bakora ngo uyu munsi ubashe kubaho. Ubuyobozi, Komite, abashya ndetse n’aba JEC bose muri rusange. Yijeje abaraho ubufasha bushoboka bwose kuva kuri Komite y’igihugu y’umuryango ngo JEC ikomeze ikomere muri iri tsinda shingiro rya ENDP KARUBANDA.

Ukeneye Kurebe andi mafoto yaranze uyu munsi wanyura kuri iyi LINK ugakoresha Umubare banga 9385.


Nubwo ntawifuzaga ko birangira, ariko kubera Gahunda z’ikigo zari zihari uwo munsi, Ibirori ntibyamaze umwanya munini, Basoje n’isengesho maze baherekeza abashyitsi barataha.


Uwo munsi kandi Muri Diyosezi ya CYANGUGU, Twakiriye aba JEC bashya bagera kuri 23 bo mu matsinda shingiro abiri ariyo Petit Seminaire St Aloys ndetse na E.S. St François SHANGI.


Ni Missa yabereye mu Ishuri ry’isumbuye ryiyambaza Mutagatifu François i SHANGI. Yabereyemo Amasezerano y’amatsinda shingiro abiri ariyo Seminari Nto Yiyambaza mutagatifu ALOYIZI ndetse n’ aba JEC bo muri iryo shuri ryisumbuye rya SHANGI. Igitambo cy’ukaristiya cyatangiye saa 10h30 cyiyoborwa na Mgr Recteur Dieudonné Rwakabayiza wa Petit seminaire St Aloys Cyangugu afatanyije na Padiri Berthille Omoniye wa JEC muri Diyosezi, akaba n’umurezi muri Petit Seminaire ndetse akaba ahagarariye aba Scouts mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi.



Missa yabereyemo amasezerano y’aba JEC bo muri ibyo bigo bibiri ndetse nay’aba Scouts.Mu Nyigisho ye Mgr Dieudonné yababwiye ko gukora amasezerano atari umuhango, ahubwo ari ubutumwa umuntu aba agiyemo kandi agomba gusohoza nkuko aba yabisezeranye.


Missa Irangiye hakurikiyeho ibirori, byitabiwe n’abayobozi b’ibigo byombi, ndetse n’ aba Movements zombi zari zagize amasezerano kuri uwo munsi (JEC na SCOUTS). Mu Ijambo Bwana Diocles Umubitsi wa JEC RWANDA akaba ari nawe wari waje ahagarariye Bureau National yashimiye cyane aba JEC bakoze amasezerano kuri uwo munsi, ashimira abitanze mu buryo butandukanye bategura uwo munsi ngo ugende neza, ashimira kandi ubuyobozi bw’ibigo byombi budahwema gushyigikira umuryango wa JEC mu buryo butandukanye.



Nyuma hakurikiyeho Kwidagadura no Gusangira ibyari byateguwe tutibagiwe na Animasiyo y’agatangaza yahuje ayo matsinda shingiro abiri ya Petit Seminaire St Aloys CYANGUGU na E.S St François SHANGI. Barabyinnye barasabana, byari ibishimo bikomeye kubari aho kuri uwo munsi.

Related Posts