Abarenga Ijana bakoze amasezerano yabo muri GICURASI

Byari ibyishimo kuri JEC Ikorera muri Diyosezi ya Ruhengeri no kuri JEC RWANDA muri Rusange. Kuwa 1 GICURASI 2025 mu Ishuri ryisumbuye rya G.S Notre Dame Des Apotres RWAZA twakiriye amasezerano y’aba Jecistes bashya bagera kuri 80 bavuye mu matsinda shingiro atandukanye yo muri Diyosezi ya RUHENGERI.

Ni mu gitambo cya Missa cyabereye aho muri icyo Kigo cy’ i RWAZA, twakiriye amasezerano y’abanyamuryango bashya. Missa yatangiye i Saa Tatu zuzuye za MUGITONDO, iyobowe na Padiri Celestin MBARUSHIMANA Omoniye wa JEC muri Diyosezi ya RUHENGERI Unafite Uburezi mu nshingano aho muri Iyo Diyosezi nyine. Yari agaragiwe kandi na Padiri mukuru wa Paruwasi RWAZA ndetse na Padiri Prefet de Discipline muri Seminari nto ya NKUMBA. Iyo missa kandi yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bari baje baherekeje abanyeshuri babo muri ibyo birori bidasanzwe.

Mu nyigisho ye PADIRI wayoboye Missa yashimiye by’umwihariko abari bagiye gukora amasezerano yabo, abashishikariza kumva neza no kugendera kubyo basezerana na Kristu aribyo Kumukurikira no kumukurikiza bakamubera intumwa hose cyane cyane mu rubyiruko rw’ Abanyeshuri. yababwiye ko Isengesho ariyo ntwaro ikomeye y’umukristu kandi ko nibayikoresha itazabatenguha.

Abanyamuryango bashya bagera kuri 80 baturutse mu matsinda shingiro atandukanye ariyo Petit Seminaire Nkumba, École des Sciences Musanze, École Secondaire Musanze, St Vincent Muhoza, ETEFOP, GS Janja, Notre Dame des Apotres Rwaza, Marie Reine Rwaza, Regina Pacis Musanze, INES Ruhengeri, UoK (Musanze branch) nibo bakoze amasezerano yabo kuri uwo munsi.

Nyuma ya Missa, hakurikiyeho Ressemblement idasanzwe yahuje ayo matsinda shingiro yose. Nkuko bigaragara mu mafoto byari ibyishimo gusa, by’umwihariko kuri abo bashyashya, wari umunsi batazapfa kwibagirwa nkuko abenshi muri twe tutajya twibagirwa umunsi twakozeho amasezerano yacu.

Nyuma ya Animation yari ishyushye cyane, Ibirori by’umunsi byakomereje ahari hateguwe. byari ibirori kUko byari byateguwe neza, guhera mu Missa, Ressemblement ndetse no kwiyakira.

Mu Ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa JEC RWANDA, HAKIZIMANA Emmanuel(H.E) wari waje ahagarariye Bureau National yashimiye byimazeyo abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa uwo munsi. mbere na mbere yashimiye Imana kuba yatumye ibintu bimera neza, akurikizaho Ubuyobozi bw’ibigo kubw’ubufasha badahwema kugaragariza umuryango cyane cyane muburere bw’umu kristu buhabwa abanyeshuri cyane cyane aba JEC, akomeza ashimira Aba JECISTES bakuru bitanze kugirango uwo munsi ugende neza, asoza yakira abakoze amasezerano abaha ikaze abashimira ko bahisemo gukorera amasezerano yabo muri JEC.

Ibyishimo byakomeje kuba byose mu muryango aho nyuma yaho gato kuwa 18 GICURASI twakiriye amasezerano y’abandi banyamuryango bashya muri Diyosezi ya KIBUNGO Federation ya ZAZA ndetse n’abo mu Itsinda Shingiro rya Petit Seminaire St Vincent NDERA.

Mu Missa yabereye Muri Chapel ya Seminari, twakiriye amasezerano y’aba JEC bashya bagera kuri 23. Igitambo cya Missa cyatangiye i saa tatu za Mugitondo, cyiyoborwa na Padiri Vedaste Recteur w’ i Seminari hamwe na Padiri Theophile NKUNDIMANA (pere Spirituel).

Munyigisho ye Padiri Mukuru yagarutse ku bwoko butatu bw’ urukundo. Dore ko Amasomo yo kuri icyo cyumweru yagarukaga k’ urukundo. yifashishije Ibyavuzwe n’umu Philosophe w’umugereki wasize urukundo mu ngeri eshatu arizo EROS,PHILIA NA AGAPE.

Iyo Missa kandi yari yitabiriwe n’abashyitsi bari baturutse mu Itsinda Shingiro rya STELLA MATUTINA SHYORONGI bari baje gutera Ingabo mu bitugu abanyamuryango bashya bakoze amasezerano yabo uwo munsi. yarimo kandi n’abashyitsi baje bahagarariye Bureau Nationale bari bayoboye na ALEXANDRE MUHIRWA, Umunyamabanga Mukuru wa JEC RWANDA.

Iyo Missa kandi yabayemo amasezerano y’aba Scouts bakorera aho mu Iseminari.

Nyuma ya Missa twakomereje muri Ressemblement yahuje izo Movements zombi, maze abashya batangira batyo ubutumwa bwabo ariko hasezerwa abari muwa6 bari basigaje igihe gito ngo basoze amasomo yabo.

Nyuma ya Ressemblement hakurikiyeho Ibirori byabereye mu nzu mbere byombi ya Seminari(Grande Salle). Aho Orchestre Igizwe n’aba Jecistes ndetse n’aba Scouts yasusurukije abari aho mu ndirimbo zigezweho. Habereyemo kandi umwanya wo kwakira Komite nshyashya no gusezera by’umwihariko Komite yari Icyuye Igihe, bayishimira kubyo yakoze ngo umuryango utere imbere mu gihe bari bari kubuyobozi.

Mu Ijambo rye Alexandre MUHIRWA, yagarutse ku nkingi eshatu za JEC arizo VOIR, JUGER ET AGIR. yashishikarije aba JEC kujya bazifashisha mu byo bakora byose, mu buzima bw’ishuri ndetse n’ubwo hanze kugirango zibafashe kubaho neza ntawe babangamiye kandi nabo batibangamiye.Ibirori byakomereje muri Refrecoire aho twasangiye ibyari byateguwe. Ibyo birori byari byanitabiwe na Padiri Vedaste Recteur w’ i Seminari,…yashimiye byimazeyo abateguye umunsi, ashimira JEC y’urwanda anshishikariza abahawe amasezerano kutabifata nk’umuhango gusa, ahubwo bakabaho ubwo buzima basezerenye imbere ya Kristu n’imbaga y’Imana. Ibirori byasojwe n’Isengesho Padiri adusabra Umugisha.

Uwo Munsi kandi Muri Diyosezi ya KIBUNGO, Federation ya ZAZA, twakiriye amasezerano y’aba JEC bashya baturutse mu matsinda shingiro atandukanye y’aho i ZAZA.

Nk’ uwari Watumwe na Bureau National Pasteur Bonus ABAHIRE, mu Ijambo rye yashishikarije abakoze amasezerano, kubaho bakurikiza Imigenzo myiza ya gikristu bakabifashwamo n’amategeko ya JEC uko ari 6. yagize ati”Umu JEC ni Umu kristu Uhamye. si Ukubivuga gusa turangiza umuhango, kuko kwitwa Umu JEC gusa ntacyo byakagiye kumara mu gihe waba udakurikiza amategeko ya JEC ndetse n’ay’ IMANA muri rusange, kuko yose aruzuzanya. Ni ngombwa rero ko inyigisho za JEC, Ziva mu magambo no mu nyandiko gusa, zikagera no mu buzima bwa buri mu JECISTE, Ibyo tukabigeraho dushyigikiwe n’isengesho”

Nkuko bigaragara mu mafoto byari Ibyishimo rwose, cyane cyane kubashya bari bakoze amasezerano uwo munsi.

Muri Animasiyo ishyushye, n’ ubwo yari ku zuba rwose, Bararirimbye, barabyina biratinda.

Related Posts