Aba JEC bo muri Diyoseze ya RUHENGERI bagiriye Urugendo Nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri.

Taliki ya mbere Werurwe, Abanyeshuri baba JEC barenga Magana atatu, bagiriye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, Bagize n’amahirwe yo kunyura mu muryango w’impuhwe.

Kuri Uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2025, ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima haturiwe Igitambo cy’ukaristiya cyitabiriwe n’ Abanyeshuri 388 bahagarariye abandi bagize Umuryango wa Agisiyo Gatolika wa JEC bo mu matsinda shingiro yose agize Diyoseze ya RUHENGERI bari mu rugendo Nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima iherereye mu Ruhengeri. Ni Missa yitabiriwe n’ abanyeshuri baba JEC, Abakiristu ba Paruwasi ya Butete, abagize inkoramutima z’ukaristiya, Abarezi, ndetse n’ abandi ba Kristu gatolika baturiye ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri.

Mbere y’ igitambo cya Missa Nyirizina, Abanyeshuri bahawe inyigisho zitandukanye by’umwihariko zagarukaga ku ngingo eshatu z’ingenzi. Ingingo ya mbere, baganirijwe ku mabonekerwa ya Bikira Mariya i FATIMA. Ingingo ya Kabiri baganirijwe ku kamaro ka Bikira Mariya mu Mu buzima bwacu basoza bahabwa inyigisho ku mpuhwe z’Imana by’umwihariko muri Yubire y’ Impurirane.

AMABONEKERWA YA BIKIRAMARIYA I FATIMA; abenshi mu banyeshuri bari bateraniye aho si ubwa mbere bari bumvise iby’amabonekerwa ya Bikira Mariya cyane ko ni iwacu Mu RWANDA i KIBEHO, Nyina wa Jambo yadusuye ahagana muw’ i 1981, ariko mu matwi ya Benshi, FATIMA yari ubwa mbere bayiganirijweho birambuye. Tariki 13 Ukwakira 1917 nibwo amabonekerwa yabereye i FATIMA yarangiye, aho Bikira Mariya yabonekeye abana batatu aribo Lusiya, Fransisco na Yasenta. Nkuko tubikesha Ikinyamakuru Catholic News Agency, muri bo abavukana babiri Yasenta na Fransisco nibo baherutse gushyirwa mu rwego rw’ abatagatifu n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Fransisco, Hari Taliki 13 Gicurasi 2017. tariki 20 Gashyantare buri mwaka akaba ari wo munsi nyine tubizihizaho muri kiliziya nk’abatagatifu.

AKAMARO KA BIKIRAMARIYA MU BUZIMA BWACU; Umubyeyi Bikira Mariya ni urugero rwiza rw’ ubutagatifu n’ ubutungane. Kuba yaravuze ‘YEGO” Byatumye ducungurwa, none twe twabuzwa n’iki kumwiyambaza? Ipfundo ryatewe n’ ukutumvira kwa Eva ryapfunduwe n’ ukwemera kwa Bikira Mariya. Mariya aradukunda ashaka ko duhinduka tukemera, atubwira gusenga ubutitsa kandi nta buryarya, ntahwema kudusabira aho ari mu ijuru ku mwana we YEZU KRISTU. Tujye tumwiyambaza natwe muri ROZARI ntagatifu no mu ishapure y’ububabare burindwi, aratuzi, aratwumva kandi aradutabara.

IMPUHWE Z’ IMANA BY’ UMWIHARIKO MURI YUBIRE Y’IMPURIRANE; Mu Gihugu cyacu turi mu byishimo byo guhimbaza YUBIRE y’impurirane, turi guhimbaza YUBIRE Y’ imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa Muntu ndetse na YUBIRE Y’imyaka 125 inkuru nziza imaze igeze mu RWANDA. Muri urwo rwego rero ku munsi mukuru wa BIKIRA MARIYA Utamasanywe icyaha, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangije umwaka w’Impuhwe z’Imana muri Bazirika ya Mutagatifu Petero i ROMA. Uwo muryango w’Impuhwe ni wo buri wese azanyuramo ngo yumve kandi yakire urukundo rw’ Imana ihoza abayo, ibabarira kandi itanga amizero. Mu Rwanda byumwihariko muri iyi Diyosezi ya RUHENGERI, kuwa 13 GICURASI 2024 umunsi Diyosezi ya RUHENGERI yahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa FATIMA yiragije, nibwo S.E Mgr Vincent HAROLIMANA yayoboye missa yabanjirijwe no gufungura umuryango w’ impuhwe, atangaza imbabazi z’ Imana zidasanzwe muri iki gihe cya yubire y’impurirane.

Ese Indulgensiya zironkwa n’abaciye mu muryango w’Impuhwe zisobanuye iki? Nkuko tubikesha urubuga rwa Catholics Diocese of Memphis Mu Isakaramentu ry’imbabazi, Imana idukuraho icyaha cyose twicujije tubinyujije ku musaseridoti ariko mu buzima bwacu dukomeza kumva uburemere bw’ icyaha, inkovu zacyo mu myitwarire yacu no mu mitekerereze yacu ntizibura. Impuhwe z’ Imana zifite ingufu gusumbya izo nkovu. Izo mpuhwe z’Imana nizo zihinduka Indulgensiya y’Imana Data ishyikira umunyacyaha wababariwe binyuze kuri Kiliziya Umugeni wa Kristu, ikamukiza ibisigisigi byose bya za ngaruka z’icyaha, ikamuha gukora byose mu rukundo agakurira mu rukundo aho kongera kugwa mu cyaha.


Nyuma y’inyigisho habayeho kwidagadura no gusangira ibyishimo, mu ndirimbo za Animation mu matsinda atandukanye nkuko bigaragara mu mafoto.

Umunsi wasojwe n’ igitambo cya missa cyatuwe na Padiri Omoniye wa JEC muri Afrika yo hagati no muri Diyoseze ya RUHENGERI Padiri Celestin MBARUSHIMANA agaragiwe n’abandi basaseridoti bari baherekeje abanyeshuri muri urwo rugendo Nyobokamana. Missa yatangijwe n’umutambagiro mutagatifu aho Aba JEC bifatanyije n’ abasaseridoti bagirirwa amahirwe yo guca mu muryango w’impuhwe, bityo baronkeramo Indulgensiya ntagatifu.

Related Posts

No Content Available